Urukundo Rw' Imana Yacu
[1]
Urukundo rw' Imana yacu, Nta muntu warurondora,
Rusaguts' ikirere cyose, Rugera no munsi y' isi.
Abantu bose bacumuye, Bacunguwe na Yesu,
Umwana we wese wahabye, Yaramwicunguriye.
Gusubiramo:
Mbeg' urukundo rutangaje, Rutagir' urugero,
Abera bazaruririmba, Ibihe bidashira.
[2]
Ubw' ibihe bizah' ibindi, N' ubwami bw' isi bwashize,
Abantu bakanga gusenga, Amabuy' azaririmba.
Urukundo rw' Imana yacu, Ntabwo rurondoreka,
Rwacunguy' abo mw' isi bose, Ruzaririmbw' iteka.
[3]
Inyanja zose zaba wino, N' ijuru ryab' impapuro,
Tukandikisha agati kose, Umuntu wes' akandika,
Ntabwo rwabon' aho rukwirwa, Rusaguts' ikirere.
Support Mysongbooks
Support us by joining the Buy Me A Coffee community and making a small donation, you can help us expand our library and ensure that music lovers everywhere can enjoy their favorite songs to the fullest. We're passionate about music, and we know you are too, so let's work together to keep the music alive.
Thank you for being a part of our community and supporting our mission to provide the best lyrics library on the internet.