Loading Songs...

Intama mirongo Cyenda n' Icyenda

[1]
Intama mirongo cyenda n' icyenda, Zari mu kiraro cyazo,
Imwe yazimiye yararagiye, yagiye mu bihanamanga,
Dor' irazerera mu kidaturwa, Yasiz' Umwunger w' impuhwe nyinshi,
Yasiz' Umwunger w' impuhwe nyinshi.

[2]
Ufite mirongo cyenda n' icyenda, Mbese warets' iyo Mwami,
Aransubiz' ati: Nayo n' iyanjye, Ibarirwa mu ntama zanjye,
Bona nahw' inzira yakukumuka, Ndayikurikira mu kidaturwa,
Ndebe ko nabasha kuyibonayo.

[3]
Nta muntu wamenya uko yarushye, N' uko yambuts' imigezi,
Ryar' ijoro ribi kandi ntaw' uzi, Uko yataruy' iyo ntama,
Yumvis' ijwi ryayo mu kidaturwa, Ntabwo yagirag' uwayitabara,
Rwose yar' ishigaje hat' igapfa.

[4]
Mwami nyerek' inzira wanyuzemo, Mbone mw' amaraso yawe,
Yavuye ku bwacu twarazimiye, Maz' utugarura mu bushyo,
Nyereka za nkovu zo mu biganza, Wakomerekejwe muri ryo joro,
n' igihe bakwambikaga ya mahwa.

[5]
ku misozi hose no mu bikombe, No ku bitare ku manga,
Har' ijwi rirenga ngo nimwishime, Intama yanjye yabonetse,
Abamarayika bavuga bati: Nimwishim' Umwam' abony' intama ye,
Nimwishim' Umwam' abony' intama ye.


Support Mysongbooks

Support us by joining the Buy Me A Coffee community and making a small donation, you can help us expand our library and ensure that music lovers everywhere can enjoy their favorite songs to the fullest. We're passionate about music, and we know you are too, so let's work together to keep the music alive.

Thank you for being a part of our community and supporting our mission to provide the best lyrics library on the internet.

Buy me a coffeeBuy us a coffee

Like this song

1 Likes

Share this song

Facebook WhatsApp Twitter Telegram LinkedIn Email

Lyrics Videos on Youtube

AMAZING GRACE AMAZING GRACE
Hymns Of Comfort
Mungu Mkuu Mungu Mkuu
Kiswahili Praise And Worship
HOLY HOLY HOLY HOLY HOLY HOLY
Songs Of Prayer And Praise
I LOVE YOU LORD I LOVE YOU LORD
Songs Of Prayer And Praise
Aliyeniokoa Aliyeniokoa
Kiswahili Praise And Worship